• Accueil
  • > Archives pour décembre 2012

Archive pour décembre 2012

IJAMBO RYA PEREZIDA FONDATERI W´ISANGANO-ARRDC RY´UMWAKA 2013

Lundi 31 décembre 2012

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Namwe Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

Mwese ndabashuhuje mugire Urukundo n’Amahoro!

Umwaka wa 2012 urarangiye umwaka wa 2013 uratangiye.

Uyu mwaka urangiye se usize iki muri politiki y’u Rwanda, reka dusubize amaso inyuma turebe bimwe na bimwe byawuranze:

  1. Uyu mwaka ushize, agatsiko ka Kagame na FPR ye n’abasirikare be b’indobanure barushijeho gukaza umurego mu bikorwa byabo by’igitugu ku  BENEGIHUGU b’U RWANDA. Ndetse Agatsiko kumvise ko bidahagije maze karenga imipaka (uretse ko Atari nabwo bwa mbere kabikoze) umugambi wako mubisha kawugeza no ku baturanyi b’abanyekongo.
  2. Ingabo za Kagame zihishe inyuma y’izina ry’inyeshyamba ziyise M23 maze ziyogoza Igice cy’uburasirazuba ba Kongo, bica uwo badashaka barasahura, abantu uruvunganzoka bava mu byabo barahunga. Nyamara ibyo byose bikorwa ikitwa Umuryango Mpuzamahanga LONI urebera ukaba udashobora no gukingira abanyekongo hamwe na zimwe mu mpunzi z’abanyerwanda zarokotse ubwicanyi bwo mu ntambara Kagame yashoye ku banyekongo guhera mu 1996.
  3. Iyi ntambara ntabwo yagize ingaruka ku banyekongo gusa kuko no ku gihigu cyose cy’u Rwanda izi ngorane zabageze.
  4. Ibihugu bikungahaye byahagaraikaga zimwe mu nkungu zageneraga u Rwanda. Ku ruhande rumwe iki cyemezo nicyo gushima amahanga kuko bizashegesha ubutegetsi bwa FPR. Kurundi ruhande ariko abanyarwanda bamwe bazahura ningaruka ziki cyemezo ndetse zimwe mu  ngaruka zikomeye zahise zigaragara mu bucuruzi, mu mishahara cyane cyane intica ntikize y’imishahara ihabwa abarimu isigaye ikererwa, ubu kandi agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda katangiye kugwa hasi buhoro buhoro, hari  n’ibindi bibazo byinshi byinshi tutarondora uyu mwanya.   Ariko Agatsiko ka Kagame ko kabyungukiramo muzi ingirwa Kigega bise Agaciro Dev Fund cyashinzwe kigamije kwambura ABANEGIHUGU utwabo cyane cyane abakozi ba Leta, Abacuruzi, abakora imirimo yindi ngo gutwara abantu, ababaji, abubatsi, abahinzi n’aborozi bibumbiye mu makoperative n’abandi bahatiwe ku mugaragaro gutanga amafaranga atagira ingano muri icyo kigega kidasobanutse. 
  5. Uyu mwaka ushize Agatsiko ka Kagame kakidegembya ku butegetsi kambuye ABENEGIHUGU ku ruhembe rw’umuheto kamaze guteza jenoside yahitanye Abatutsi kakanakora jenoside yibasiye Abahutu. Amahanga yose aracyarebera aho ashimishwa no kwigabanira na Kagame inyungu ziva mu mabuye y’agaciro n’ubundi butunzi busahurwa mu Rwanda no muri Kongo.
  6. Ibihugu by’ibihangange biracyakingira ikibaba agatsiko k’Abicayi bo muri FPR-Inkotanyi kandi ayo mahanga agashaka kutwibagiza ibyaha ndengakamere birimo kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse na jenoside yakorewe Abahutu ku butaka bwa Kongo barimo Impunzi z’abanyarwanda. Hamwe n’ibindi byaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwa-muntu bikozwe n’Ingabo za Gen Kagame.  
  7. Uyu mwaka kandi usinze igice cy’abanyarwanda benshi cyane cyane abari mu gihugu na bamwe mu bari hanze bakirangwa n’UBWOBA N’IHAHAMUKA byinshi.
  8. Umwaka wa 2012 ushize abanyarwanda benshi cyane cyane abahinzi hirya no hino mu cyaro ndetse no kubatuye mu migi bafite ubukene bwinshi buterwa nuko Agatsiko kayoboye igihugu katabitayeho cyangwa kagakora za programme politique zibangamira ABENEGIHUGU zibaheza mu butindi.
  9. Uyu mwaka ushize Abanyapolitike barimo Ingabire Victoire Umuhoza wa FDU_Inkingi nabagenzi be nka Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi, Dr Niyitegeka n’Abanyamakuru bagaraguzwa agati mu nkiko z’u Rwanda ku bera ibitekerezo byabo bya Politike;
  10. Uyu mwaka usiza na none abanyarwanda benshi banshengurwa n’intimba mu magereza yo mu gihugu kubera kugerekwaho ibyaha mu byukuri ababiteguye babizi kandi bazi uko bizagenda ari ka gatsiko kagundiriye ubutegetsi n’umutungo wose w’Igihugu.  Aha ndazirikana cyane abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi bafungiye mu magereza na za kasho zo mu gihugu hose kandi benshi bazira ibyaha bahimbiwe.
  11. Uyu mwaka ushize Abarimu, ndetse n’abanyeshuri cyane cyane muri za Kaminuza bari mu bukene bukabije kubera Leta y’agatsiko itabitayeho na gato.  
  12. Uyu mwaka usize abanyarwanda bagisenyerwa amazu, bamburwa udusambu twabo, bashyirwaho gahunda z’ubuzima zidasobanutse kandi zishobora kuba zigamije kubagabanya umubare buhoro buhoro nka gahunda zavuzwe zo gukona abagamo n’izindi ntarondora mw’iri jambo.
  13. Uyu mwaka usize abanyarwanda mu gihirahiro n’agahinda gakomeye bibaza aho uzabakiza iyi ngoma y’Agatsiko ka P. Kagame na FPR-Inkotanyi ye azaturuka.

Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC dushubije amaso inyuma kandi hari na bike byiza byabaye:

Ntawabura kwishimira ariko zimwe mu ntambwe ntoya zabashijwe guterwa n’amashyaka ya politike n’imiryango itavuga rumwe na Leta y’agatsiko ka Kagame na FPR ye.

Muri byo harimo ivuka n’itangizwa ku mugaragaro ry’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU,

Harimo kandi igikorwa cyakozwe na FDU na RNC cyo kurega Kgame n’agatsiko k’abasirikare mu rukiko Mpuzamahanga ICC,

Twavuga kandi ibiganiro byo mu rwego rwa Politiki byatangiye mu mashyaka yitwa aya ‘Nouvelle Génération’ hagamijwe kugera ku bumwe bw’Abagize opposition nyarwanda. Ibiganiro byatangiye hagati y’Isangano n’Amashyaka PS-Imberakuri, Banyarwanda, UDFR Ihamye, PDR-Ihumure. Kandi bizakomeza mu ntangiriro z’uyu mwaka dutanyiye.

Hari n’ibindi byakozwe n’Amashyaka ndetse n’Imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda iri mu buhungiro. Ntitwakwibagirwa n’imyigarangambyo-mvuguruzakinyoma yitabiriwe n’amashyaka nka RDI-Rwandanziza, FDU-Inkingi, n’imiryango nka Centre de Lutte Contre l’Impunité,  n’abandi benshi. Hari n’ibindi bikorwa bitandukanye byagiye biba haba kwiyubaka no gushyiraho inzego n’amanama atandukanye kw’ayo mashyaka ya Opposition byose muri make bigamije gushyira ingufu hamwe mu kuzana impinduramitegekere mu Gihugu cyacu. Ibi byose mu Ishyaka ryacu turabishimira bagenzi bacu kandi tubasaba kukomeza umurego mu Mpinduka zo kugeza Demokarasi mu Rwanda.

Nubwo ibyo byose byakozwe ariko haracyari byinshi byinshi  bikenewe gushyirwambamo imbaraga n’ubushake  muri uyu mwaka wa 2013 dutangiye. Mu byo twifuza gukora ndetse no gufatanya na bagenzi bacu harimo:  

1)    Gukorera hamwe nk’ikipe imwe igamije gutsinda, tugakorera muri esprit d’équipe’ ibyo bizoroha dukomeje kubwizanya ukuri ku mateka yacu nk’abanyarwanda n’umuhanda twifuza gukora wo gukosora ibibi byaranze u Rwanda dushyira hamwe ingufu, ibitekerezo bishyashya, ubushobozi n’ubushishozi bya buri wese muri twe.

2)    Haracyakenewe gushyiraho ubushake buhagije mu kubaka ubumwe bwa Opposition nyarwanda. Bishingiye ku Bwubahane no kuzuzanya mu Banyapolitiki. Ibi bigamije inyungu rusange z’Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda n’iza Oppostion nyarwanda byumwihariko kuko bizazana byihuse impinduramitekerereze (revolution des idées) yo izanatugeza vuba ku mpinduramitegekere na Demokarasi  (revolution and democratic change).

3)    Uyu mwaka wa 2013 usasige tubashije gukura kw’izima Agatsiko ka Kagame na FPR ye bakemera amashyaka ya Opposition agakorera mu gihugu. nayo akereka abanyarwanda imigambi yabo.

4)    Uyu mwaka usazige dukuye mu bwoba abanyarwanda benshi abari mu gihugu no hanze yacyo bityo abo dukuye mu bwoba bayoboke ibitekerezo byacu n’umurongo w’impinduka twifuza kuzana mu Rwanda. Bityo ingufu zacu ziyongere mu kwihutisha gukuraho Ubutegetsi bw’agatsiko. Ibyo bizanyuzwa mu mahugurwa, mu nama, kuri za radiyo zitandukanye , mu binyamakuru, mu biganiro umuryango ku wundi n’ibindi bikorwa bya revolution na demokarasi

5)    Uyu mwaka wa 2013 usazige tubonye ubushobozi bw’amafaranga kenewe kugirango ibikorwa byo kubohora abanyarwanda ku ngoyi y’agatsiko bishoboke.

6)    Uyu mwaka wa 2013 usasige tubashije kumvikanisha neza amahanga cyane cyane ibihugu bikungahaye biha inkunga u Rwanda ndetse n’ibihugu byo mu karere uRwanda rurimo impamvu nyamukuru bigomba kudufasha mu rugamba rwa revolution na demokarasi twiyemeje kugeza mu Rwanda no gukuraho ubutegetsi bw’agatsiko.

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU, Banyapolitiki ba opposition nyarwanda  dusangiye ibitekerezo bya politiki, sinarangiza iri jambo ntagize icyo mvuga kw’Ijambo Gen Paul Kagame yavuze ubwo ishyaka rye rya FPR rizihizaga imyaka 25 rimaze. Uyu mugabo uyobora igihugu cyacu muri iki gihe yarihanukiriye avuga ko bakiri babandi biteguye gusubira mu ndaki (ya myobo ya gisirikare bihishamo mu gihe cy’intambara).

 

 ’Ngo abwirwa benshi akumva bene yo’.

 

Mu gihe abanyarwandakazi benshi n’Abanyarwanda bari biteguye kumva Kagame asaba imbabazi mw’izina rya FPR kubera ibikorwa yahemukiye Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu mwaka wa 1990. Umukuru wa FPR yerekanye ko igihugu kiyobowe gisirikare. Iyi ni imvugo ntawatinya kuvuga ko ari gashoza ntambara. Uyu ndetse ni umutego FPR ishaka kugushamo abanyarwanda. Twebwe rero turamenyesha ABANEGIHUGU BOSE ko icyo twifuza ari uko FPR yasubiza Abenegihugu ubutegetsi bwabo yabambuye nyuma yo kugarika ingogo 1994. Tuributsa FPR ko niba idashubije abenegihugu ubutegetsi bwabo izirengera ingaruka zose zazabaho igihe abanyarwandakazi n’abanyarwanda bazabona ko umuti usigaye ari ukugaruza uburenganzira bwabo hakoreshejwe ingufu nkuko ntawakwirengagiza ko ubwo buryo nabwo bushoboka mu gihe inzira zindi zananiranye. Igihe niki ndetse kiri kurenga, FPR-Inkotanyi nimenye ko na nyina wundi abyara umuhungu.

 

Bayoboke b’Isangano-ARRDC muri mu gihugu imbere namwe muri hanze yacyo ndabashimira cyane mbikuye ku mutima ubwitange umurava n’urukundo mukorana muharanira impinduka mu gihugu cyacu.  Mukomereze aho ndetse murusheho.

Banyarwandakazi, Banyarwanda mwese muri rusange umwaka wa 2013 ndabasaba byumwihariko kwinjira mu Isangano-ARRDC kuko tudaheza kuko bizatuma ingufu ziyongera tukihutisha ibikorwa bya Revolution y’ibitekerezo iganisha kuri Revolution nyakuri mu mpinduaramitegekere mu Rwanda.

Banyarwandakazi, Banyarwanda mwese muri rusange namwe Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU by’umwihariko ndetse n’abandi mwese mushishikajwe no kubona u Rwanda rushyashya abanyarwanda bose bafitemo uburenganzira bungana, kuyavuga siko kuyamara reka ncumbikire aha. Mwese mwese, ndabifuriza kuzagira umwaka mwiza wa 2013, uzatubere umwaka wo gushyirahamwe ingufu nyinshi mu kwihutisha mpinduka twifuza mu Rwanda rushyashya rwa twese.

Muhorane Urukundo n’Amahoro!

 

Jean Marie V. MINANI

Perezida Fondateri w’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

ITANGAZO RUSANGE No 001/ISBA/DEC/2012

Lundi 31 décembre 2012

Ishyaka BANYARWANDA n’ ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU aramenyesha abanyarwandakazi n’Abanyarwanda, abari mu Rwanda no hanze yarwo hirya no hino kw’Isi ko ayo mashyaka yombi amaze iminsi mubiganiro bya politiki hagamijwe guteza imbere ubumwe muri opposition nyarwanda mu kuyifasha gushyira hamwe igakuraho byihuse ingoma y’igitugu ya Gen. Paul Kagame na système y’agatsiko ka FPR ye.

Ayo mashyaka yombi yamaze kugaragaza ko yumvikana kubibazo bikomeye bibangamiye abanyarwanda birimo nk’ikibazo cy’ubutabera bungana ku Banyarwanda bose kubirebana n’ibyaha ndengakamere bya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe na Jenoside yakorewe Abahutu. Ni muri urwo rwego kandi amashyaka yombi yiyemeje guteza imbere gahunda yo kuvuga ukuri nyakuri nta guca iruhande kuri ubwo bwicanyi bwombi n’ababugizemo uruhare bose bakabibazwa.

Ayo mashyaka yamaze kandi kumvikana ko New Generation/Nouvelle Génération muri politiki ya opposition nyarwanda igomba gufata iyambere ifatanije n’abandi banyapolitiki bakuze bashishikajwe no kuzuzanya n’abandi bagahuriza hamwe imbaraga zabo bakagarurira abanyarwanda bose ikizere hubakwa u Rwanda rushyashya rwa bose rutavangura amoko, uturere, amadini n’ibindi.

Kugirango impinduka za Demokarasi zihutishwe, Ishyaka BANYARWANDA n’Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU yiyemeje kwegera amashyaka yandi ya Opposition hamwe na sosiyete sivile bafite ubushake bwo gukorana n’abandi mu kubahana hagamijwe gushyira hamwe imbaraga zo kurwanya igitugu cya P.Kagame na système y’Agatsiko ke ka FPR-Inkoranyi. Amashyaka yombi azakomeza ubwigenge asanganywe mumiterere yayo no mubikorwa byunganirana kandi ibiganiro bizakomeza umwaka utaha wa 2013 bigere ku ngingo nyinshi zireba Politiki y’u Rwanda n’akarere ruherereyemo ndetse n’amahanga.

Bikozwe tariki ya 30/12/2012

Hon. Jean Marie V. MINANI

Perezida w’Ishyaka Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU

Tel: (49)1746296681

Email: isangano.arrdc@gmail.com

Hon. Boniface RUTAYISIRE

Perezida w’Ishyaka BANYARWANDA akaba na Perezida w’association

y’abavictimes TUBEHO TWESE asbl

Tel: (32) 488250305

Email: infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)

ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RITABARIZA ABIMUKIRA N’ABAPAGASI MU RWANDA BAFUNGIRWA UBUSA N’ABAMBARI B’ISHYAKA FPR-INKOTANYI. Isangano-Release-Nr-02/Oct/12

Mercredi 19 décembre 2012

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDAKAZI N’ABANYARWANDA

BINYUJIJWE KU BANYAMAKURU

 

 

ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RITABARIZA ABIMUKIRA N’ABAPAGASI MU RWANDA BAFUNGIRWA UBUSA N’ABAMBARI B’ISHYAKA FPR-INKOTANYI.

 

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda,

 

Mu mezi ashize cyane cyane muri Kanama na Nzeri uyu mwaka wa 2012,  Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu cyacu. Bamwe mu bibasiwe hirya no hino mu gihugu cyacu cyane cyane mu mujyi wa Kigali bakaba ari abakora umwuga wo gucuruza imibiri yabo rwihishwa (INDAYA) ndetse na bamwe mu bana b’abasore n’ingimbi (bakunze kwita MAYIBOBO).  Abandi Benegihugu basanzwe nabo bagiye bicwa batemaguwe cyangwa barashwe cyane cyane mu bice bya Gitarama, Gikongoro, Cyangugu n’ahandi kandi ugasanga hakozwe ikinamico yo kwiyerurutsa ko hakozwe amaperereza ariko mu byukuri abakoze iryo shyano ntibagaragazwe. 

 

Ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR ye bwakagombye kurengera Umunyarwanda wese, ahubwo  bukomeje kumuhohotera no kurenganya igice kinini cy’Abanyarwanda. Bamwe bafungirwa ubusa, barakubitwa, abandi barakomeretswa, bamwe bakaburirwa irengero ndetse n’abandi bakicwa.  

 

Mu cyumweru gishize, amakuru dukesha abayoboke b’ISANGANO-ARRDC aturutse mu mirenge inyuranye mu Rwanda aratumenyesha ko ubu noneho Abenegihugu bibasiwe cyane n’abambari ba FPR hirya no hino mu gihugu ari abitwa ABAPAGASI (abakorera amafaranga bahingira abandi). Aba bitwa abapagasi ndetse n’abimukira bababujijwe amahwemo babita abacengezi ba FDLR, barafungwa, barakubitwa.

 

Ibi tubatangariza tubifitiye ingero. Nko mu Turere twa Kayonza, Ruhango, Huye, na Nyanza  amakuru dufite aremeza ko ABANEGIHUGU bitwa abapagasi bamerewe nabi cyane rwose. Dore ingero z’ibi bikorwa bibi bikorerwa igice kimwe cy’ABANEGIHUGU:

 

Urugero rwa mbere: 

 

Kuwa kabiri, taliki ya 11/12/2012 muri centre ya Kayonza ABANEGIHUGU bamwe  barafashwe barafungwa batazi icyo bazira. Iki gikorwa kibasiye ABIMUKIRA n’abitwa ABAPAGASI. Ibi bikorwa byo guhohotera no gufungira ubusa abenegihugu kandi byanagaragaye hirya no hino mu mirenge igize ako Karere ka Kayonza muri iki cyumweru gishize.  

 

Urugero rwa kabiri: 

 

Umwambari wa FPR witwa MURANGIRA Saveri, uyu akaba ari  Umunyamabanga-Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Gahini akaba na Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza muri FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kayonza, kuri uyu wa kane taliki ya 13/12/2012 yiraye mu bitwa abapagasi arafunga abandi abateza abenegihugu bandi baturanye nabo ngo bababuze amahwemo. Kuri iyo tariki ya 13/12/2012  Uyu mutegetsi wa FPR yakoresheje  inama yahuje Abanegihugu bo mu midugudu ya Rwinkuba, Buyanja n’Akimpala yo mu Kagari k’Urugarama maze asaba Abenegihugu  gufata abitwa ABAPAGASI batuye muri iyo midugudu. Mu rwego rwo kubatinyura no kubaha urugero we yahise yifatira ABENEGIHUGU batandatu (6)  abafungira muri kasho y’Umurenge wa Gahini. Abo bantu yafunze uko ari 6 bakomoka mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda: harimo Ruhango (1), Burera (1), Gasabo (1), Nyagatare (2), na Gicumbi (1). Nyuma yo kubafungira ubusa uyu Mutegetsi wa FPR yaje kurekura aba benegihugu ariko abahambirizwa utwabo ku ngufu basabwa kutazagaruka mu Murenge wa Gahini. Abanyarwanda basabwe kuzinga utwabo bagaturuka iyo bakomoka ntabwo ari aba gusa ahubwo hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba hari ingero nyinshi z’abimukira n’abaje gushaka imibereho bahambirijwe utwabo. Dore amazina ya bamwe mu  benegihugu bafungiwe ubusa aho i Gahini bazira ngo kuba abapagasi.

 

Amazina

Aho bakomoka

No y’indangamuntu
Akarere Umurenge
KAMANZI Daniel Ruhango Kinazi 1195780008011062
UWIRINGIYIMANA BAGWIZA Nyagatare Tabagwe 1198880182635083
MUSENGAMANA Gicumbi Kageyo 1198820141356055
NZARAMBA Emmanuel Burera Kagogo 1198680194967069
MINANI Jean Damascene Nyagatare Tabagwe 1196680064218036
HABIMANA Dionision Gasabo Kacyiru 1198380164405064

 

Urugero rwa gatatu: 

Tariki 18/12/2012 mu Ntara y’Amajyepfo mu  Turere twa Huye, Nyanza na Ruhango bakoze imikwabo ikomeye. Abanegihugu batuye muri utu duce bashyizweho iterabwoba ryinshi kandi bibera  rimwe mu mirenge yose ntawinyagambura cyangwa ngo atarabuke. Ibi ni urukozasoni ndetse n’ikinamico ry’Agatsiko kari ku Butegetsi kugirango kabone uko gakomeza kubeshya amahanga ko FDLR yinjiye mu gihugu  biryo amahanga yibagirwe ikibazo cy’uko Abategetsi b’u Rwanda bafasha umutwe w’inyeshyamba za M23 urimo gukora ibyaha ndengakamere mu gihugu gituranyi cya Kongo. Ibi ni ukujijisha babeshyera ABENEGIHUGU bamwe ko bakorana na FDLR.

 

INDAYA  na ba MAYIBOBO bibasiwe mu minsi ishize nabo nta agahenge babonye namba kuko nabo bakomeje gukorerwa ibikorwa by’itotezwa mu gihugu cyabo. Abenshi bahinduwe ibikange bidashobora kugira umurimo byikorera kuko birirwa mu mago batinya ko bamwe bafatwa bakajyanwa kurwanira inyeshyamba za M23 zifashwa na Kagame n’abasirikare be.

 

Ibi bikorwa n’abayobozi b’imirenge, Uturere bafatanyije n’ingabo za RDF binyuranye n’Itegeko-Nshinga u Rwanda rugenderaho muri iki gihe. Itegeko-nshinga mu ngingo yaryo ya 23 ivuga ko ‘Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda’.

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riratabariza kandi rizirikana ABENEGIHUGU  bose muri rusange bibaswe n’itotezwa no guhonzwa ku nkeke kwa hato na hato bibakorerwa.  

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riramagana bamwe mu bambari b’Ishyaka FPR-INKOTANYI bakomeje kujujubya abanyarwanda bamwe na bamwe babita abanzi b’igihugu n’abacengizi ba FDLR. 

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riramagana abambari ba FPR bakomeje gutoteza  abanyarwanda bimukira mu duce dutandukanye babateza cyane cyane abahungutse baturutse Uganda ngo bahohotere bagenzi babo bari basanzwe mu gihugu.

 

FPR yagombye kumenya  ko abanyarwanda bakoresha amaboko yabo bahingira abandi nta gihe batabayeho mu Rwanda. Kuva kera kugeza n’uyu munsi hari abantu baturukaga mu bice bitandukanye nka Kibuye, Gitarama, Gikongoro, Gisenyi n’ahandi mu Rwanda bazaga cyangwa bakijya mu duce tw’Amayaga na Kibungo (Gisaka) bajyanywe no gukorera amafaranga bahingira abandi.

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC kandi ryamaganye imikorere ya FPR-Inkotanyi muri rusange ikomeje gucamo abanyarwanda ibice bamwe ibita abanzi b’igihugu bakorana na FDLR.

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riributsa ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi aribwo bwimitse ikinyoma aho bubeshya Isi yose  ko impunzi zose zarokotse ubwicanyi muri Kongo  ari umutwe w’Iterabwoba kandi Ubutegetsi bwa FPR bwarangiza bugashyira mu myanya ikomeye y’igihugu Gen Paul Rwarakabije na bagenzi be bazwi ko ari mu bashinze FDLR. 

 

Ishyaka Isangano-ARRDC rirasaba FPR-Inkotanyi kudakomeza guhuzagurika no kugira indimi ebyeri: Mwese Banyarwandakazi, Banyarwanda ntimuyobewe ko Gen. J. Kabarebe aherutse kwivuga ibigwi mu Nteko y’Abadepite akavuga ko FDLR atari umutamiro ko ngo  ipimye kurwanira mu Rwanda ko itamara n’isaha imwe? None se FPR yahaye aba benegihugu amahoro bakikorera udufaranga baba baruhiye bahingira abandi. Aba bapagasi se banyagucwa  (mu mbabarire kubivuga gutyo) nako ba nyagukira (nibyo nifuriza abanyarwanda bose muri rusange) babatwaye iki niba FDLR atari numutamiro w’isaha imwe? Ko Kagame na Kabarebe ndetse n’izindi ndobanure z’abasirikare bafite ibifaru n’igisirikare bita ko gikomeye kw’isi hose.  Baretse aba benegihugu rwose ko ubukene n’ibindi bibazo FPR yabateje kuva 1994 nabyo bitaboroheye. Ubwo se ubutegetsi bw’Agatsiko n’abambari babwo ngo bazobereye mu kuneka barashaka kutwumvisha ko aba benegihugu b’abapagasi bajya guhinga bafite ibifaru na za muzinga zo kurasa indege. Iri  kinamico ntaho ritaniye n’abiraye mu bakecuru n’impinja muri 94 cyangwa abishe impunzi zitabarika zazahajwe n’inzara n’umunaniro mu mashyamaba ya Kongo muri 96-97.    

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC rirasaba Leta ya Kigali kudakomeza kugaraguza agati abanyarwanda. Rirabibutsa  ko mu nshingano z’ibanze za Leta ari ukurinda umutekano w’abaturarwanda bose ntavangura iryariryo ryose.  

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riributsa Leta ya Kigali ko gukemura ibibazo by’abanyarwanda bose na FDLR irimo kimwe ndetse no gukingura amarembo ya politike yadadiwe na FPR-Inkotanyi, amashyaka akabona umwanya wo kwerekana uko yakemura ibibazo byugarije u Rwanda ko ariyo nzira yonyine yazana amahoro arambye mu Banyarwanda bose.

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC riributsa abanyarwandakazi n’abanyarwanda ko igihe cy’ikinamico n’ikinyoma bigomba kurangira bwangu tukabona demokarasi tunyotewe yo gushyiraho abategetsi bitorewe n’ABANEGIHU nta bwoba n’igitugu by’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi.

 

Muri iki giheFPR-Inkotanyi iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Ishyaka Isangano-ARRDC riboneyeho kwamagana ryivuye inyuma ibikorwa bibi Ishyaka FPR-INKOTANYI ryakoreye ABANYARWANDA n’ABATURANYI b’u Rwanda guhera mu 1990 kugeza ubu. Muri ibyo bikorwa bibi byabaye twakwibutsa nka Jenosidi yahitanye Abatutsi, Ibyaha byo mu ntambara byahitanye Abahutu n’Abatutsi, Jenoside yahitanye Abahutu muri Kongo, Urupfu rwa Perezida Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi n’ibindi n’ibindi.   Iyi myaka 25 ya FPR rero ni igihombo n’imfabusa ku banyarwanda benshi muri rusange. Isabukuru nyayo yakagombye kuba iyo kurenganura abarengana, gufungura imfungwa za politiki, gufasha abanyarwanda bose kugera k’ukuri nyako, kubabarirana nyakuri n’ibindi n’ibindi.

 

ICYO ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RISABA ITANGAZAMAKURU RITANDUKANYE N’ABANTU BOSE BASHYIRA MU KURI KANDI BAKUNDA u RWANDA 

 

  1. Gusakaza iyi nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye batabariza abarengana.
  2. Kubaza abayobozi b’u Rwanda cyane cyane ab’Akarere ka Kayonza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gahini byumwihariko impamvu zibatera guhohotera ABENEGIHUGU.
  3. Kwamagana  ubutegetsi bwa P. Kagame n’Agatsiko ke ka FPR gakomeje gupyinagaza no kujujubya  ABANEGIHUGU bazizwa ubusa. 

 

UMWANZURO

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda nimumenye ko Agatsiko ka Kagame na FPR n’abasirikare be b’indobanure  badakunda abanyarwanda muri rusanye kandi ko batitaye ku bibazo byabo.

 

Nimumenye ko  bakomeje kubacamo ibice no kubapyinagaza babakuramo bake bake buhoro buhoro kugeza igihe bazatumarira twese bagasigara mu gihugu cy’indobanure Agatsiko gashaka.

 

Nimugahuruke mudufashe kuri uru rugamba turiho kuzana rw’impinduka nziza za demokarasi twiyemeje.

 

Twandikire kuri email: isangano.arrdc@gmail.com

Cyangwa udutelefone: 00491746296681

 

Urukundo n’Amahoro!

 

Jean Marie Vianney MINANI 

Perezida Fondateri w’Isangano-ARRDC