IJAMBO RYA PEREZIDA FONDATERI W´ISANGANO-ARRDC RY´UMWAKA 2013

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Namwe Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

Mwese ndabashuhuje mugire Urukundo n’Amahoro!

Umwaka wa 2012 urarangiye umwaka wa 2013 uratangiye.

Uyu mwaka urangiye se usize iki muri politiki y’u Rwanda, reka dusubize amaso inyuma turebe bimwe na bimwe byawuranze:

  1. Uyu mwaka ushize, agatsiko ka Kagame na FPR ye n’abasirikare be b’indobanure barushijeho gukaza umurego mu bikorwa byabo by’igitugu ku  BENEGIHUGU b’U RWANDA. Ndetse Agatsiko kumvise ko bidahagije maze karenga imipaka (uretse ko Atari nabwo bwa mbere kabikoze) umugambi wako mubisha kawugeza no ku baturanyi b’abanyekongo.
  2. Ingabo za Kagame zihishe inyuma y’izina ry’inyeshyamba ziyise M23 maze ziyogoza Igice cy’uburasirazuba ba Kongo, bica uwo badashaka barasahura, abantu uruvunganzoka bava mu byabo barahunga. Nyamara ibyo byose bikorwa ikitwa Umuryango Mpuzamahanga LONI urebera ukaba udashobora no gukingira abanyekongo hamwe na zimwe mu mpunzi z’abanyerwanda zarokotse ubwicanyi bwo mu ntambara Kagame yashoye ku banyekongo guhera mu 1996.
  3. Iyi ntambara ntabwo yagize ingaruka ku banyekongo gusa kuko no ku gihigu cyose cy’u Rwanda izi ngorane zabageze.
  4. Ibihugu bikungahaye byahagaraikaga zimwe mu nkungu zageneraga u Rwanda. Ku ruhande rumwe iki cyemezo nicyo gushima amahanga kuko bizashegesha ubutegetsi bwa FPR. Kurundi ruhande ariko abanyarwanda bamwe bazahura ningaruka ziki cyemezo ndetse zimwe mu  ngaruka zikomeye zahise zigaragara mu bucuruzi, mu mishahara cyane cyane intica ntikize y’imishahara ihabwa abarimu isigaye ikererwa, ubu kandi agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda katangiye kugwa hasi buhoro buhoro, hari  n’ibindi bibazo byinshi byinshi tutarondora uyu mwanya.   Ariko Agatsiko ka Kagame ko kabyungukiramo muzi ingirwa Kigega bise Agaciro Dev Fund cyashinzwe kigamije kwambura ABANEGIHUGU utwabo cyane cyane abakozi ba Leta, Abacuruzi, abakora imirimo yindi ngo gutwara abantu, ababaji, abubatsi, abahinzi n’aborozi bibumbiye mu makoperative n’abandi bahatiwe ku mugaragaro gutanga amafaranga atagira ingano muri icyo kigega kidasobanutse. 
  5. Uyu mwaka ushize Agatsiko ka Kagame kakidegembya ku butegetsi kambuye ABENEGIHUGU ku ruhembe rw’umuheto kamaze guteza jenoside yahitanye Abatutsi kakanakora jenoside yibasiye Abahutu. Amahanga yose aracyarebera aho ashimishwa no kwigabanira na Kagame inyungu ziva mu mabuye y’agaciro n’ubundi butunzi busahurwa mu Rwanda no muri Kongo.
  6. Ibihugu by’ibihangange biracyakingira ikibaba agatsiko k’Abicayi bo muri FPR-Inkotanyi kandi ayo mahanga agashaka kutwibagiza ibyaha ndengakamere birimo kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse na jenoside yakorewe Abahutu ku butaka bwa Kongo barimo Impunzi z’abanyarwanda. Hamwe n’ibindi byaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwa-muntu bikozwe n’Ingabo za Gen Kagame.  
  7. Uyu mwaka kandi usinze igice cy’abanyarwanda benshi cyane cyane abari mu gihugu na bamwe mu bari hanze bakirangwa n’UBWOBA N’IHAHAMUKA byinshi.
  8. Umwaka wa 2012 ushize abanyarwanda benshi cyane cyane abahinzi hirya no hino mu cyaro ndetse no kubatuye mu migi bafite ubukene bwinshi buterwa nuko Agatsiko kayoboye igihugu katabitayeho cyangwa kagakora za programme politique zibangamira ABENEGIHUGU zibaheza mu butindi.
  9. Uyu mwaka ushize Abanyapolitike barimo Ingabire Victoire Umuhoza wa FDU_Inkingi nabagenzi be nka Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi, Dr Niyitegeka n’Abanyamakuru bagaraguzwa agati mu nkiko z’u Rwanda ku bera ibitekerezo byabo bya Politike;
  10. Uyu mwaka usiza na none abanyarwanda benshi banshengurwa n’intimba mu magereza yo mu gihugu kubera kugerekwaho ibyaha mu byukuri ababiteguye babizi kandi bazi uko bizagenda ari ka gatsiko kagundiriye ubutegetsi n’umutungo wose w’Igihugu.  Aha ndazirikana cyane abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi bafungiye mu magereza na za kasho zo mu gihugu hose kandi benshi bazira ibyaha bahimbiwe.
  11. Uyu mwaka ushize Abarimu, ndetse n’abanyeshuri cyane cyane muri za Kaminuza bari mu bukene bukabije kubera Leta y’agatsiko itabitayeho na gato.  
  12. Uyu mwaka usize abanyarwanda bagisenyerwa amazu, bamburwa udusambu twabo, bashyirwaho gahunda z’ubuzima zidasobanutse kandi zishobora kuba zigamije kubagabanya umubare buhoro buhoro nka gahunda zavuzwe zo gukona abagamo n’izindi ntarondora mw’iri jambo.
  13. Uyu mwaka usize abanyarwanda mu gihirahiro n’agahinda gakomeye bibaza aho uzabakiza iyi ngoma y’Agatsiko ka P. Kagame na FPR-Inkotanyi ye azaturuka.

Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC dushubije amaso inyuma kandi hari na bike byiza byabaye:

Ntawabura kwishimira ariko zimwe mu ntambwe ntoya zabashijwe guterwa n’amashyaka ya politike n’imiryango itavuga rumwe na Leta y’agatsiko ka Kagame na FPR ye.

Muri byo harimo ivuka n’itangizwa ku mugaragaro ry’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU,

Harimo kandi igikorwa cyakozwe na FDU na RNC cyo kurega Kgame n’agatsiko k’abasirikare mu rukiko Mpuzamahanga ICC,

Twavuga kandi ibiganiro byo mu rwego rwa Politiki byatangiye mu mashyaka yitwa aya ‘Nouvelle Génération’ hagamijwe kugera ku bumwe bw’Abagize opposition nyarwanda. Ibiganiro byatangiye hagati y’Isangano n’Amashyaka PS-Imberakuri, Banyarwanda, UDFR Ihamye, PDR-Ihumure. Kandi bizakomeza mu ntangiriro z’uyu mwaka dutanyiye.

Hari n’ibindi byakozwe n’Amashyaka ndetse n’Imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda iri mu buhungiro. Ntitwakwibagirwa n’imyigarangambyo-mvuguruzakinyoma yitabiriwe n’amashyaka nka RDI-Rwandanziza, FDU-Inkingi, n’imiryango nka Centre de Lutte Contre l’Impunité,  n’abandi benshi. Hari n’ibindi bikorwa bitandukanye byagiye biba haba kwiyubaka no gushyiraho inzego n’amanama atandukanye kw’ayo mashyaka ya Opposition byose muri make bigamije gushyira ingufu hamwe mu kuzana impinduramitegekere mu Gihugu cyacu. Ibi byose mu Ishyaka ryacu turabishimira bagenzi bacu kandi tubasaba kukomeza umurego mu Mpinduka zo kugeza Demokarasi mu Rwanda.

Nubwo ibyo byose byakozwe ariko haracyari byinshi byinshi  bikenewe gushyirwambamo imbaraga n’ubushake  muri uyu mwaka wa 2013 dutangiye. Mu byo twifuza gukora ndetse no gufatanya na bagenzi bacu harimo:  

1)    Gukorera hamwe nk’ikipe imwe igamije gutsinda, tugakorera muri esprit d’équipe’ ibyo bizoroha dukomeje kubwizanya ukuri ku mateka yacu nk’abanyarwanda n’umuhanda twifuza gukora wo gukosora ibibi byaranze u Rwanda dushyira hamwe ingufu, ibitekerezo bishyashya, ubushobozi n’ubushishozi bya buri wese muri twe.

2)    Haracyakenewe gushyiraho ubushake buhagije mu kubaka ubumwe bwa Opposition nyarwanda. Bishingiye ku Bwubahane no kuzuzanya mu Banyapolitiki. Ibi bigamije inyungu rusange z’Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda n’iza Oppostion nyarwanda byumwihariko kuko bizazana byihuse impinduramitekerereze (revolution des idées) yo izanatugeza vuba ku mpinduramitegekere na Demokarasi  (revolution and democratic change).

3)    Uyu mwaka wa 2013 usasige tubashije gukura kw’izima Agatsiko ka Kagame na FPR ye bakemera amashyaka ya Opposition agakorera mu gihugu. nayo akereka abanyarwanda imigambi yabo.

4)    Uyu mwaka usazige dukuye mu bwoba abanyarwanda benshi abari mu gihugu no hanze yacyo bityo abo dukuye mu bwoba bayoboke ibitekerezo byacu n’umurongo w’impinduka twifuza kuzana mu Rwanda. Bityo ingufu zacu ziyongere mu kwihutisha gukuraho Ubutegetsi bw’agatsiko. Ibyo bizanyuzwa mu mahugurwa, mu nama, kuri za radiyo zitandukanye , mu binyamakuru, mu biganiro umuryango ku wundi n’ibindi bikorwa bya revolution na demokarasi

5)    Uyu mwaka wa 2013 usazige tubonye ubushobozi bw’amafaranga kenewe kugirango ibikorwa byo kubohora abanyarwanda ku ngoyi y’agatsiko bishoboke.

6)    Uyu mwaka wa 2013 usasige tubashije kumvikanisha neza amahanga cyane cyane ibihugu bikungahaye biha inkunga u Rwanda ndetse n’ibihugu byo mu karere uRwanda rurimo impamvu nyamukuru bigomba kudufasha mu rugamba rwa revolution na demokarasi twiyemeje kugeza mu Rwanda no gukuraho ubutegetsi bw’agatsiko.

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU, Banyapolitiki ba opposition nyarwanda  dusangiye ibitekerezo bya politiki, sinarangiza iri jambo ntagize icyo mvuga kw’Ijambo Gen Paul Kagame yavuze ubwo ishyaka rye rya FPR rizihizaga imyaka 25 rimaze. Uyu mugabo uyobora igihugu cyacu muri iki gihe yarihanukiriye avuga ko bakiri babandi biteguye gusubira mu ndaki (ya myobo ya gisirikare bihishamo mu gihe cy’intambara).

 

 ’Ngo abwirwa benshi akumva bene yo’.

 

Mu gihe abanyarwandakazi benshi n’Abanyarwanda bari biteguye kumva Kagame asaba imbabazi mw’izina rya FPR kubera ibikorwa yahemukiye Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu mwaka wa 1990. Umukuru wa FPR yerekanye ko igihugu kiyobowe gisirikare. Iyi ni imvugo ntawatinya kuvuga ko ari gashoza ntambara. Uyu ndetse ni umutego FPR ishaka kugushamo abanyarwanda. Twebwe rero turamenyesha ABANEGIHUGU BOSE ko icyo twifuza ari uko FPR yasubiza Abenegihugu ubutegetsi bwabo yabambuye nyuma yo kugarika ingogo 1994. Tuributsa FPR ko niba idashubije abenegihugu ubutegetsi bwabo izirengera ingaruka zose zazabaho igihe abanyarwandakazi n’abanyarwanda bazabona ko umuti usigaye ari ukugaruza uburenganzira bwabo hakoreshejwe ingufu nkuko ntawakwirengagiza ko ubwo buryo nabwo bushoboka mu gihe inzira zindi zananiranye. Igihe niki ndetse kiri kurenga, FPR-Inkotanyi nimenye ko na nyina wundi abyara umuhungu.

 

Bayoboke b’Isangano-ARRDC muri mu gihugu imbere namwe muri hanze yacyo ndabashimira cyane mbikuye ku mutima ubwitange umurava n’urukundo mukorana muharanira impinduka mu gihugu cyacu.  Mukomereze aho ndetse murusheho.

Banyarwandakazi, Banyarwanda mwese muri rusange umwaka wa 2013 ndabasaba byumwihariko kwinjira mu Isangano-ARRDC kuko tudaheza kuko bizatuma ingufu ziyongera tukihutisha ibikorwa bya Revolution y’ibitekerezo iganisha kuri Revolution nyakuri mu mpinduaramitegekere mu Rwanda.

Banyarwandakazi, Banyarwanda mwese muri rusange namwe Bayoboke b’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU by’umwihariko ndetse n’abandi mwese mushishikajwe no kubona u Rwanda rushyashya abanyarwanda bose bafitemo uburenganzira bungana, kuyavuga siko kuyamara reka ncumbikire aha. Mwese mwese, ndabifuriza kuzagira umwaka mwiza wa 2013, uzatubere umwaka wo gushyirahamwe ingufu nyinshi mu kwihutisha mpinduka twifuza mu Rwanda rushyashya rwa twese.

Muhorane Urukundo n’Amahoro!

 

Jean Marie V. MINANI

Perezida Fondateri w’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

Laisser un commentaire