• Accueil
  • > Non classé
  • > ITANGANO NO 001/UDIS/JAN/2013: ITANGAZO RY’AMASHYAKA UDFR-IHAMYE N’ISANGANO-ARRDC

ITANGANO NO 001/UDIS/JAN/2013: ITANGAZO RY’AMASHYAKA UDFR-IHAMYE N’ISANGANO-ARRDC

                                                                
TWESE HAMWE TWUNGE UBUMWE DUSHYIGIKIRA IMFUNGWA ZA  POLITIKI MU RWANDA
 
 
Amashyaka UDFR-Ihamye n’ISANGANO-ARRDC aramenyesha abanyarwanda bose ko ashyigikiye kandi akanifatanya n’Ishyaka PS-IMBERAKURI mu kwamagana ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo bikomeza gukorerwa imfungwa za politiki n’izindi mfungwa.
 
Amashyaka UDFR-Ihamye n’ISANGANO-ARRDC aboneyeho akanya ko gusaba imiryango n’amashyirahamwe mpuzamahanga arengera Ikiremwamuntu (Amnesty-international, HRW, FIDH n’indi)kwamagana ubutegetsi bw’ u Rwanda, ishyaka FPR-Inkotanyi riri k’ubutegetsi, inzego ziperereza   n’izishinzwe imfungwa mu Rwanda kubera ibikorwa by’ubugome bakomeza gukora.
 
Aya mashyaka aboneyeho akanya kandi ko kongera gusaba Leta y’u Rwanda gucunga umutekano w’imfungwa cyane cyane iziherutse koherezwa muri gereza ya Mpanga zivanywe muri gereza nkuru ya Kigali(1930) arizo:
 
  1.Major Ndagijimana (EX-FAR);
  2.Bwana Munyagisaka (Ex-Monseigneur EMLR)
  3.Bwana Sebahambizi Ezechiel
  4.Bwana Mazimpaka
  5.Bwana Said
  6.Pasteur Uwimbabazi Emile
  7.Bwana Kagabo Diallo Callixte
 
 
Amashyaka UDFR-IHAMYE n’ISANGANO-ARRDC arahamagarira abaharanira demokarasi bose ko basaba ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’umuyobozi wabwo Gen. Paul KAGAME ko bafungura nta yandi mananiza imfungwa zose z’abanyapolitiki kuko bazira kuba bafite ibitekerezo bitandukanye n’iby’ishyaka FPR riri k’ubutegetsi.
 
Izo mfungwa z’abanyapolitiki ni:
 
.Me Bernard Ntaganda, Perezida w’Ishyaka PS-Imberakuri;
.Bwana Mushayidi Déogratias, Perezida w’Ishyaka PDP-Imanzi;
.Madame IngabireVictoire Umuhoza,Perezida w’Ishyaka FDU-Inkingi;
.Bwana Niyitegeka Théoneste wifuje guhatanira umwanya wa prezida na Kagame mumatora yo muri 2003;
 
Hari kandi n’abanyamakuru b’ikinyamakuru UMURABYO:Uwimana Agnès na Mukakibibi Saidati.
 
Yaba abanyamakuru cyangwa abanyapolitiki bose usanga baregwa ibyaha bimwe akenshi bishingiye mukubirebana ngo no guhungabanya umutekano w’igihugu,i byaha byivangura bakunda kugereka kubo barega ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ngo barayifobya, icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ibindi bifitanye isano. Urebye usanga ibi bikorwa bigamije kwigizayo muri rusange uwo ariwe wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.
 
Amashyaka UDFR-Ihamye n’Isangano-ARRDC aramenyesha ko ashyigikiye icyemezo abanyapolitiki Mushayidi Déo na Ntaganda Bernard bafashe cyo kwiyicisha inzara barwanya akarengane bakomeza gukorerwa hamwe n’izindi mfungwa nkabo, kuko kuba umuntu yafungwa ntibimubuza gukomeza kuba umunyagihugu.
 
Kubera ibi bikomeza gukorerwa imfungwa, amashyaka UDFR-Ihamye n’Isangano -ARRDC aboneyeho akanya ko gusaba imiryango Mpuzamahanga irengera Ikiremwamuntu gukora iperereza ryimbitse kumibereho y’imfungwa mu Rwanda muri rusange by’umwihariko kubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.
 
Kubera ibura rya demokarasi rikomeje kugaragara mu Rwanda, amashyaka UDFR-Ihamye n’Isangano-ARRDC arakangurira abanyapolitiki n’intiti z’abanyarwanda guhagurukira icyarimwe bagaharanira ko habaho imishyikirano ya politiki hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo aho baba hose,baba abitwaje intwaro nka FDLR na RUD ndetse n’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu gihugu no hanze ikazatumizwamo kugira ngo hafatwe ingamba   zo kuzahura u Rwanda kugira ngo ibibazo nyakuri by’u Rwanda byigwe na demokarasi ishobore kuhimakazwa.
 
 
Bikozwe kuwa 15 Mutarama 2013
 
 
UDFR-Ihamye:                                         Isangano-ARRDC:
Boniface Hitimana,                                Jean Marie V. Minani,
Perezida                                                     Perezida

Laisser un commentaire